Wandamburiye urukundo
Ubu ndambara nkaberwa
Aho nciye hose bagateshaguzwa
Ngo dore wa musore w'umukunjo
Nyamara batazi ikibintera
Bamwe bakanabura naho bampera
Ngo bambaze gitera, hahah
Ariko icyo sicyo ngamije kukubwira
Nashakaga kugushimira
Kubwuwo mwambaro w'agaciro
Nagirango nkubwire ko uri uwagaciro
Nubwo haraho ngera nkahagarara
Bikagutera impagarara
Sinzatuma wandagara
Nanjye ngukunda bimwe byamagara.
Ntizibye mumagambo nukuri naranyuzwe.
_Ruzibiza
Uuuuh 🤗😍💑
ReplyDeleteUrukundo bambe!!
ReplyDeleteNtizibye mumagambo nanjye ndanyuzwe!!!!
ReplyDelete