Amarira ari kunzenga mu maso
Sinzi icyo navugira mu maso, hawe
'Maama beee'
nukuri nabuze aho nifata
Ikiniga kirimo kumfata.
Nigute yaba njye, ugiriwe ubu buntu?
Urasa nk'intsinzi, ije gutsinda ubwigunge nahoranaga
Urasa nk'ukwezi, kuje kumurikira umutima wanjye
Urasa nk'izuba, ritandukanya amanywa n’ijoro
Urasa nkuturabyo, duhumurira abagenzi
‘Apuucuri’
Ndakureba nkabona ubuzima
Ndakureba nkabura umwijima
‘Iyizire maama’
Mpano nahawe n’Imana
Ubu ngufite mubiganza
Ubaye uwanjye, nanjye nduwawe
Umva ko nigenje
nukuri umutima wanjye ubu watsinzwe,
ndi kwitwara nkuwasinze
kuko byadenze
ndifuza kubibwira burumwe
icyampa ngo bose babimenye
ko wavutse.
Mwana wanjye
Ndagukunda!
Ndagukunda !
Ndagukunda!
Nzakurinda amarira
Nzakurinda ishavu
Haragatsindwa uwakubabaza
Serval Poliπ»
ako Mana, nikeza nagakunze
ReplyDeleteπππππ
ReplyDelete