Nari muto Nigurukira nka kanyugunyugu Numva ko umunsi umwe nzaba umukungu nkigurukiriza naza kajugujugu Cg nkaba umusirikare nkarwanira igihugu Nizo zari inzozi zanjye Kuki wanyumviye ubuto Ukanyumvisha uburyo ngomba kwibana ghetto Ngo nkunywe ntikandagira Unyumvisha uburyo inama abandera Bangira ari feke, ntakwiye kuziha umwanya Ko icyo bashaka ntakindi ari ugutambamira Umubano wanjye nawe Wanyumvishije uburyo uri mucyura buhoro Ngo uwakunyweye aba afite amahoro Kandi ngo akagira ijambo mubagabo Nanjye sinashidikanya ntangira ubwo Kukwisunga buhoro buhoro, ngaho mu mihuro Yahato nahato Nakuyobotse numva ngo uhuza imiryango Sinamenye ko umuntu ashobora kukumariraho umutungo Rya jabo ni jambo wagira mubagabo Rikayonga nkisabune ya gifura Hamwe wanyuraga bakwita imfura Bagatangira ku kwita igifura. Numvaga bakwita kamwe Nkumva ko izina ariryo muntu Simenye ko kamwe ari kagati bakoz...
IMIRISHYO-ART is a Rwandan international art corporation and independent publisher of fiction, non-fiction and Poetry books, headquartered in Kigali Rwanda. Booking contact : imirishyoart@gmail.com