Skip to main content

Kuki wanyumviye ubuto?


Nari muto   
Nigurukira nka kanyugunyugu
Numva ko umunsi umwe nzaba umukungu
nkigurukiriza naza kajugujugu
Cg nkaba umusirikare nkarwanira igihugu
Nizo zari inzozi zanjye

Kuki wanyumviye ubuto
Ukanyumvisha uburyo ngomba kwibana ghetto 
Ngo nkunywe ntikandagira
Unyumvisha uburyo inama abandera 
Bangira ari feke, ntakwiye kuziha umwanya
Ko icyo bashaka ntakindi ari ugutambamira 
Umubano wanjye nawe

Wanyumvishije uburyo uri mucyura buhoro
Ngo uwakunyweye aba afite amahoro
Kandi ngo akagira ijambo mubagabo
Nanjye sinashidikanya ntangira ubwo 
Kukwisunga buhoro buhoro, ngaho mu mihuro
Yahato nahato 

Nakuyobotse numva ngo uhuza imiryango 
Sinamenye ko umuntu ashobora kukumariraho umutungo
Rya jabo  ni jambo  wagira mubagabo
Rikayonga  nkisabune ya gifura 
Hamwe wanyuraga  bakwita imfura 
Bagatangira  ku  kwita igifura.

Numvaga bakwita kamwe 
Nkumva ko  izina ariryo muntu
Simenye ko kamwe ari kagati bakoza muntozi
Nanjye niva inyuma 
Ubuto bwanjye mbukarangisha ubuzima 
Utwo mbonye utunkiza, ntitaye kuhazaza

Ntazina ryange ryigeze muri banki,
utwo nafataga twose naratukuzaniraga
Nuko namara guhaga, ukantega amatwi 
Nanjye nkavuga,  ibanga rikaba icyo nibagiwe
Simenye ko ndi gucurangira abahetsi
Mana kuki wanyumviye  ubuto?

Kandi ubu iyo nibwirira Imana 
Cg nkibwirira abari kungira Inama
Inzozi zanjye ziba zarabaye Impamo
Basi nari kuba nifitiye nakazu ko guturamo
Ariko ubuzima n'amahitamo ubu mpisemo 
Gushyira imbere umurimo, abakunze uyu muvugo
Ni munshyigikire ubu nimero yanjye iri muri Momo!

SERVAL POLI
_RUZIBIZA

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

NEVER LOSE HOPE (A POEM)

NEVER LOSE HOPE Oh hope, how I wish you were so simple! How everyone craves you at your best! How optimistic are the minds that are on your riddle! Summing up life without you, futile is the rest. With you either a child or an adult survives, Shattered are the hearts that yearns you, Happy are the folks that possess you, Regardless of the background, with you, happiness evolves. Peeping in the morning dawn, any eye apprehends, Flying are birds chirping and murmuring in the air, Wind is clattering and hissing through trees, what a fresh-air! Gazing the elegancy of creation, by then I know hope transcends. Sitting down enjoying the beauty of the sky, The sun gleaming, people glad with their heads held high, Working hard is possible, we waved off being mope, Life keeps sparkling, because we still have got hope. Through life's unfairness, disappointments may rise, Through people's imperfections, deceit may prise, Hope is the la...

Inspire me more part 1 : Learn from your mistakes

Inspire me more part 1: learning from your mistakes. Mistake. Etymologically mis for bad and take,M-I-S-T-A-K-E? A sounding word of nine letters,how can committing an unintentional error make you feel less of yourself? Mistake? One of the things you won't live to regret. Mistake, a word? Come on there has got to be something more! It affects much, oneself and livelihood. Just as Albert Einstein once said "anyone who hasn't committed any mistake has never tried something new" almost every successful experiment, I repeat almost, was preceded by couples of mistakes, but how many see them as trials even when events are afterwards successful? When Thomas Edison was inventing a light bulb,he tried about 999 times before he tried again to a 1000 time and it was successful, got it? 999 mistakes which he later called attempts, and yes they are and one more good turn made them attempts not mistakes! got it now? almost if not all of us have at least  made mistakes, but ho...