Nari muto
Nigurukira nka kanyugunyugu
Numva ko umunsi umwe nzaba umukungu
nkigurukiriza naza kajugujugu
Cg nkaba umusirikare nkarwanira igihugu
Nizo zari inzozi zanjye
Kuki wanyumviye ubuto
Ukanyumvisha uburyo ngomba kwibana ghetto
Ngo nkunywe ntikandagira
Unyumvisha uburyo inama abandera
Bangira ari feke, ntakwiye kuziha umwanya
Ko icyo bashaka ntakindi ari ugutambamira
Umubano wanjye nawe
Wanyumvishije uburyo uri mucyura buhoro
Ngo uwakunyweye aba afite amahoro
Kandi ngo akagira ijambo mubagabo
Nanjye sinashidikanya ntangira ubwo
Kukwisunga buhoro buhoro, ngaho mu mihuro
Yahato nahato
Nakuyobotse numva ngo uhuza imiryango
Sinamenye ko umuntu ashobora kukumariraho umutungo
Rya jabo ni jambo wagira mubagabo
Rikayonga nkisabune ya gifura
Hamwe wanyuraga bakwita imfura
Bagatangira ku kwita igifura.
Numvaga bakwita kamwe
Nkumva ko izina ariryo muntu
Simenye ko kamwe ari kagati bakoza muntozi
Nanjye niva inyuma
Ubuto bwanjye mbukarangisha ubuzima
Utwo mbonye utunkiza, ntitaye kuhazaza
Ntazina ryange ryigeze muri banki,
utwo nafataga twose naratukuzaniraga
Nuko namara guhaga, ukantega amatwi
Nanjye nkavuga, ibanga rikaba icyo nibagiwe
Simenye ko ndi gucurangira abahetsi
Mana kuki wanyumviye ubuto?
Kandi ubu iyo nibwirira Imana
Cg nkibwirira abari kungira Inama
Inzozi zanjye ziba zarabaye Impamo
Basi nari kuba nifitiye nakazu ko guturamo
Ariko ubuzima n'amahitamo ubu mpisemo
Gushyira imbere umurimo, abakunze uyu muvugo
Ni munshyigikire ubu nimero yanjye iri muri Momo!
SERVAL POLI
_RUZIBIZA
Harimo inama nziza cyane kbsa courage brother
ReplyDeleteUrakoze!
ReplyDeleteIyi mpamba yuzeyemo Impanuro
ReplyDeleteUmurimo imbere cyane rwose!
ReplyDelete