S INDI NJYENYINE. Ndahanga ariko sinjyewe njyenyine Ariko, Na’hageze ntuzumva uri wenyine Nzakuririmbira, nzakuvugira imivugo Nibisigo, nkuheke mumugongo Bimwe byagakondo, Nkwibutse dutoba akondo, Neza dusubire bwana, tutarazana ubwanwa Inkumi ngo zipfundure amabere, yoo Disi tukiri utwere . Koko, sindi njyenyine, kandi nawe nturi wenyine Ndushaho kubyumva neza,iyo turi twenyine Unganiriza, untambagiza mumurwa wumutima Wawe, hhhah najye nibereye aho natwawe Uhhm, mbega isiyoni, mbega firijyi Nijye muhigi, nijye mutsinzi ni nanjye murinzi Uzakurinda irungu, ni mpungu zakinisha Kumunga umutima wawe, zakinisha Kuntwara uwo nahawe . Ndagukunda, nubwo mbizi ko Atarinjye njyenyine Ntawundi numva nareba, nubwo mbizi ko Atari Wowe wenyine(mukobwa), gusa ndagushaka Nunkundira nkutake, nkubwire urwo nkukunda Ndabizi urashira intugunda. Maze upfashe Turunda...
IMIRISHYO-ART is a Rwandan international art corporation and independent publisher of fiction, non-fiction and Poetry books, headquartered in Kigali Rwanda. Booking contact : imirishyoart@gmail.com